konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rwamagana ibaye iya mbere mu mihigo, Rubavu yibera iya nyuma

 Rwamagana ibaye iya mbere mu mihigo, Rubavu yibera iya nyuma
6-10-2017 saa 13:11' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5075 | Ibitekerezo 3

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017 ni bwo hatangajwe uburyo uturere ndetse n’izindi nzego za Leta zesheje imihigo ya 2016-2017, akarere ka Rwamagana kaza ku isonga naho Rubavu iherekeza utundi.

Akarere ka Rwamagana mu ntara y’Uburasirazuba kaje imbere y’utundi turere tw’igihugu n’amanota 82.2% naho uturere twa Ruhango, Rulindo na Rubavu tuza mu myanya itatu mu kwesa imihigo y’umwaka ushize wa 2016-2017.

Aka karere ka Rwamagana umwaka washize w’imihigo kari kaje ku mwanya wa 17 kagira amanota 74.26 bigaragara ko hakoreshejwe imbaraga zidasanzwe mu gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye n’imihigo y’uyu mwaka dusoje.

Umwaka ushize kandi Akarere ka Musanze kari kabaye aka nyuma aho kari kagize amanota 70,73 ariko uyu mwaka kaje ku mwanya wa 2 bigaragara ko nako kakoresheje imbaraga zidasanzwe.

Gasabo yari yabaye iya mbere umwaka ushize kuri ubu nayo yaje ku mwanya wa 9 n’amanota 79.19%.

Ikigo cy’Igihugu cy’ubushakashatsi IPAR cyakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo 2016-2017 cyagaragaje ko uturere twashyizwe mu matsinda atatu aho mu itsinda rya mbere hagaragayemo uturere tune twagize hejuru y’amajwi 80%, itsinda rya kabiri ririmo uturere 25 twagize amanota ari hejuru ya 75 na 80% naho itinda rya gatatu rizamo ’akarere kamwe kagize amajwi ari hagati ya 70 na 75%.

Imihigo yagendeweho igabanije mu nkingi enye za Guverinoma zirimo imibereho myiza, ubutabera, ubukungu n’imiyoborere myiza

Uko uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo 2016-2017

1. Rwamagana 82.2%
2. Musanze, 81.28 %
3. Huye 80.55 %
4. Gakenke 80.12 %
5. Nyarugenge 79.71 %
6. Gatsibo 79.55%
7. Kirehe 79.39%
8. Burera 79.33%
9. Gasabo, 79.19 %
10. Gicumbi 79.19%
11.Nyamasheke 78.74%
12. Rutsiro 78.74%
13. Karongi 78.62%
14. Rusizi 78.60 %
15. Nyaruguru 78.40%
16. Muhanga 78.40 %
17. Ngororero 78.33%
18. Nyagatare 78.85%
19. Kamonyi 77.51%
20. Ngoma, 77.50%
21. Nyanza 77.15%
22. Bugesera 76.95%
23 Kayonza 76.86%
24. Nyabihu 76.15%
25. Kicukiro 76.2 %
26. Gisagara 75.66%
27. Nyamagabe 75.55%
28. Ruhango 75.27 %
29. Rulindo 75.19 %

30. Rubavu 72.86%


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
fadi Kuya 9-10-2017

Aya niyo manota rwose akwiriye KICUKIRO.Mwibaze namwe ahantu hakiba umuhanda principale wibitaka muri kigali ( SGM-KYUMBATI-MIDUHA)....hahahaha. mugihe ahandi hose batangiye gukora imihanda yo muri za quartier ???? ahubwo iyo iba iya nyuma rwose

Kalunalaryo Emile Kuya 8-10-2017

Rubavu burya ifite ibanga yihariye kuko ni bake mu bameya barangiza manda yabo

grace Kuya 7-10-2017

Rwamagana tugomba kuza kwisonga congz Rwamagana

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...