konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

U Rwanda twabanje kugaragazwa nk’igihugu cy’abicanyi- Min Mushikiwabo

U Rwanda twabanje kugaragazwa nk’igihugu cy’abicanyi- Min Mushikiwabo
15-12-2017 saa 14:27' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2374 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga , Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwabayeho igihe kirekire rumeze nk’ururwana intambara yo gusobanura no guhinyuza abirirwa bavuga ko ari igihugu cy’abicanyi, byose biza kurangira ari nabyo bituma kugeza ubu ari nta ntambara yagakwiye gutera ubwoba abanyarwada.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017, ku munsi wa kabiri w’inama nkuru y’Umuryango RPF Inkotanyi iri kubera ku cyicaro gikuru cy’umuryango,i Rusororo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, u Rwanda n’abanyarwanda bari bafite isura mbi imbere y’amahanga aho byavugwaga ko ari abicanyi, ari nayo ntambara abanyarwanda bamaze imyaka myinshi barwana kandi magingo aya ikaba igikomeje.

Yagize ati “U Rwanda mu myaka ya za 1994 no mu myaka yakurikiyeho kugera muri za 2004, u Rwanda twabanje kugaragazwa nk’igihugu cy’abicanyi, aho tunyuze ari umunyarwanda wishe n’utarishe. Aho twanyuraga hose ku Isi bakatubonamo abicanyi, aho wageraga ku kibuga cy’indege bareba mu indangamuntu yawe ukabona barikanze baziko uri umwicanyi.”

Yakomeje avuga ko intambara ya mbere abanyarwanda babanje kurwana ari uguhangana n’ibyo bibazo byose byo kudusiga icyasha no kudusebya batwita abicanyi aho twahabwaga akato na benshi bari bataramenya ukuri.

Ati “Intambara ya mbere twabanje kurwana rero ni uguhangana n’ibyo bibazo byo kwikuraho icyo gisebo cyo kwitwa abicanyi n’abashotoranyi. Twavuye kure, bumvaga ko u Rwanda ntacyo rwakwigezaho, bumvaga ko u Rwanda rukwiye kubumvira ibyo badutegeka n’uyu munsi duhora mu ntambara za hato na hato batwita abicanyi ariko ziriya ni intambara zidashobora kudutera ubwoba."

Minisitiri Mushikiwabo yavuze kandi ko iyo nzira u Rwanda rwanyuzemo imyaka yose kuko hagiye havaho kimwe bakazana ikindi, ubwo haje M23 bikarangira, hakaza za Raporo za hato na hato zikarangira hakaza indege ya Habyarimana bikarangira.

Ati “Imyaka 30 ishize amateka y’u Rwanda yatubereye mabi tukagorwa no guha Isi umuronga ikabona ko aho u Rwanda rugeze ari heza”

Agaruka ku murage umuryango RPF Inkotanyi yazaniye Abanyarwanda cyane cyane abakiri bato, Min. Mushikiwabo yavuze ko aho igihugu kigeze kimaze kumenyekana ku ruhando rw’amahanga, ubu igisigaye akaba ari uguha umwanya rubyiruko rrugakora ibyiza kandi biboneye.

Yagize ati “Iyo umuntu yitegereje neza aho igihugu cyacu kigeze, umurage ukomeye cyane RPF yazaniye u Rwanda ni ukubaka izina ry’igihugu, mu ruhando mpuzamahanga igihugu cyacu gifite izina, usanga igihugu cyacu hari ibyiza twanyuzemo ndetse n’ibibi ariko byose turabihuza kandi nizera ko ibyiza biduha imbaraga zo kujya imbere."

Yunzemo ati “ Urubyiruko rw’igihugu muri rusange, rutwawe n’urwa FPR inkotanyi, mu myaka iri imbere icyo mbona urubyiruko rukwiye kwitaho ni ugukora ibintu byiza kandi bitunganye. Twebwe rero nk’u Rwanda, urubyiruko mu minsi iri mbere tujyane ibintu byiza kandi bitunganye. Ibyo biradusaba gufata ubumenyi dufite n’indangagaciro tukabiteranya, ikindi urubyiruko rwacu rugomba kuba rwiteguye guhuza ibibazo n’aho Isi igana.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...