konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abanyamakuru bamwe bahinduye imyumvire ku ihame ry’uburinganire

Abanyamakuru bamwe bahinduye imyumvire ku ihame ry’uburinganire
13-11-2017 saa 06:25' | By Jerome Munyentwari | Yasomwe n'abantu 874 | Ibitekerezo 1

Abanyamakuru bamwe, baratangaza ko bahoze ku ruhande rw’abumva ko ihame ry’uburinganire rigamije kwambura abagabo ububasha ariko bakaba bahinduye imyumvire nyuma yo guhugurwa.

Abanyamakuru baratangaza ibi nyuma y’amahugurwa y’iminzi 3 ajyanye no kubongerera ubumenyi ku biranga ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) ndetse n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Muri aya mahugurwa yateguwe na Pax press, ku nkunga ya GIZ, UMULISA Angelique umukozi wa Pro-Femme, wayatanzemo inyigisho yasobanuye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri , mu mitekerereze, ku mwanya ndanga gitsina, kwimana uburenganzira ku mutungo witwaje ko umuntu runaka ari igitsinagore cyangwa igitsinagabo, ariko icyo gikorwa kikaba kimuvutsa uburenganzira bwe kandi kikamugiraho ingaruka mbi.

Abanyamakuru basobanuriwe ko kandi Uburinganire n’ubwuzuzanye, bisobanura ko amategeko aha amahirwe angana ibitsina byombi, ndetse agafasha uruhande rw’igitsina gore mu gutera intambwe yihuse mu rwego rwo kugera ku iterambere nk’iryo basaza babo bagezeho nyuma yo kugaragaza ko bakunze gutsikamirwa mu bihe byo hambere.

Aba banyamakuru barahugurirwa kugira ubumenyi bwimbitse kuri aya mahame, mu rwego rwo kuyifashisha mu gutara amakuru no gusobanurira abaturage ibiyakubiyemo ingingo ku yindi.

MICO Patrick- RWAMREC

Bwana MICO Patrick umukozi mu muryango RWAMREC, asobanura ko impamvu ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rigorana kumvikana cyane cyane iyo rigeze mu miryango, ngo ni uko hari bamwe bagitsimbaraye ku mahame yagengaga imiryango ya kera kandi akaba agomba guhindukana n’iterambe.

“Haracyari umubare munini w’abagaboo, bacyumva ko bari hejuru y’abagore babo, babategeka, aribo kamara, bafite ubushobozi bwose, ndetse bakaba ari inkomoko y’ibitunze urugo rwabo, ibi bikabafasha mu guhohotera abo bashakanye, haracyari abagore kandi bacyumva ko bari munsi y’ubushobozi bw’abagabo, bagomba guhora bubahiriza itegeko ritanzwe n’umugabo nubwo ryaba ririmmo amafuti ,bakumva ko nta mbaraga bafite nk’izabagabo, ibi bigatuma bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina”

Bwana MICO avuga ko ibi byitwa ubuhezanguni bw’abagabo, gusa yongeraho ko hari n’ubuhezanguni bw’abagore bamwe bacyumva ko umugabo ari ukoze ibikomeye, bafata ko bitashobokera abagore, byaba bidakozwe gutyo bikaba byatuma bahohotera abagabo babo.

Hategekimana Innocent, ni umunyamakuru wa Pax Press, avuga ko nawe yari ku ruhande rw’abanyarwanda bamwe bacyumva uburinganire n’ubwuzuzanye nk’ubugamije kwambura abagabo ubushobozi bahoranye mu ngo zabo. “Nanjye n’umvaga kuvuga uburinganire ari nk’ikintu kizanye n’iterammbere kigamije kwica umuco, nyamara nyuma yo guhugurwa nsanze uburinganire ari ugufashanya hagati y’abagize umuryango , niba umugabo ari mu rugo ibintu ntibibe byapfa ngo ategereje umugore ngo aze abishyire ku murongo kuko ariwe ubishinzwe, mbese nta nshingano izi n’izi zihariye ku mugore cg ku umugabo, aho umwe atari, undi agomba kuba ahari” yongera ho ko umugabo ashobora gusaza mu gihe umugore atabiboneye akanya kandi ntibigire icyo bitwara umutuzo w’umuryango.

Gatanazi Etiene

Gatanazi Etiene ni umunyamakuru wemeza ko, hari igihe umuco wabase umuryango nyarwanda wo kumva ko umugore ahora ari munsi y’umugabo uzahinduka, bose bakumva ko banganya amahirwe, imbere y’amategeko ndetse ko hagomba kubanza kurwana urugamba rwo kuzamura umugore umaze igihe kinini yarakandamijwe, gusa ngo ibi bizagenda bishyira mu bikorwwa buhoro buhoro.

BADACOKA Richard umukozi wa Rwanda Women Network, yabwiye abanyamakuru ko hari ubwoko 3 bw’ububasha bwifashishwa mu kubaka umuryango, nyamara hakaba hari n’ubwoko bwa 4 bw’ububasha bwifashishwa mu kuwusenya.

Muri bwo harimo Ububasha wifitemo: ubu bukaba ububasha buri wese afite bwo kuzana impinduka nziza mu buzima no mu muryyano we, Ububasha hamwe na: ubu bukaba ububasha buboneka iyo abagize umuryango bishyize hamwe bagakora ikintu buri wese atabasha gukora ari wenyine, Ububasha bwo: Ni ingufu n’ibikorwa abantu n’amatsinda bakoresha mu gushyiraho impinduka, bukaba ububasha bwo kugira igikorwa, iyo abagize umuryango bose bishimira guhabwa uburenganzira bwabo bwose uko bwakabaye.

Naho Ububasha Ku: Bukaba ububasha umuntu afite ku wundi akabukoresha mu kumugenzura no kumutegeka kandi nta mategeko abimwemerera ahari, ubu bugaragaza abagabo nk’abafite ububasha kurusha abagore ibi bigafatwa nk’akarengane mu muryango kandi iyo bwifashishijwe icyerekezo kiba ugusenya umuryango baba barubakanye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Pirato Kuya 13-11-2017

Musome ibyanditsemuri bible mubine mushyireho ibyanyu ntanarimwe umugore areshya numugabo

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...