konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Menya amasaha ugomba gusinzira ku munsi bitewe n’ikigero cy’imyaka yawe

Menya amasaha ugomba gusinzira ku munsi bitewe n’ikigero cy’imyaka yawe
19-10-2017 saa 09:54' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 12352 | Ibitekerezo

Gusinzira ni uburyo umubiri uruhukamo bitewe no kuba wakoze cyane ukananirwa kandi bifitiye akamaro kanini ubuzima bwacu. Gusa hari n’igihe umuntu agira ibitotsi byinshi bitewe n’uburwayi cyangwa se imikorere mibi y’umubiri. Ese wari uzi ko hari amasaha yo gusinzira utagomba kurenza cyangwa ngo uyajye hasi bitewe n’imyaka yawe? Ibi n’ibindi nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

Ibintu 2 bikomeye bishobora gutuma udasinzira neza ugomba kwitaho:

Stress na tekinoloji (Technology) ni byo bintu bibiri by’ingenzi bitera abantu benshi kudasinzira neza.

Stress : Muri iki gihe ni kenshi wumva umuntu avuze ngo: “uriya muntu antera stress” cyangwa ngo “urashaka kunyongerera stress”? Iki ni icyorezo kigezweho aho abantu benshi bafite stress. Uku kujagarara gutuma umubiri uvubura umusemburo bita « cortisol » uyu niwo bita umusemburo wa stress. Uyu rero uhindura imikorere myiza y’umubiri bigatuma umuntu abura ibitotsi.

Tekinoloji (Technology): Kugirango umuntu asinzire neza, umubiri wacu uvubura umusemburo witwa melatonin. Uyu ni umusemburo utangwa n’igice bita pineal gland kiba mu bwonko ugatangwa iyo hari umwijima (hatabona).Uyu musemburo ushinzwe kugenzura gusinzira ndetse no kwicura (awakening/sleep).Iyo hatabona nibwo uyu musemburo utangwa cyane. Iyo rero hari urumuri uyu musemburo ntukunda gutangwa. Muri iki gihe rero ikoranabuhanga ryangiza byinshi ugasanga umuntu mbere yo kuryama agiye kuri Whatsapp kureba television kuri mudasobwa n’ibindi.Uru rumuri rero rutuma umubiri udatanga wa musemburo twavuze harugu, bigatuma umuntu adasinzira neza.

Umuntu agenewe gusinzira amasaha angahe ku munsi?

Nkuko tubikesha urubuga sleepfoundation, Dore hano imbonerahamwe igaragaza amasaha utagomba kurenza ndetse n’ayo utagomba kujya hasi bitewe n’ikigero cy’imyaka yawe.

Wari uzi ko hari imiti y’umwimerere yafasha abantu bafite ibibazo byo gusinzira ?

Ni byiza kwirinda ziriya mpamvu nyamukuru zituma umuntu adasinzira neza. Gusa hari abantu bagira ibibazo bitandukanye byo gusinzira. Ubu rero habonetse imiti y’umwimerere ikoze mu bimera ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga, ikaba yizewe n’ibigo bikomeye bigenzura imiti nka FDA (Food and Drug Admnistration). Iyi miti rero ifasha ubwonko gukora neza ndetse bigatuma n’imyakura (Nerves) ikora neza. Muri iyi miti twavugamo nka: I shine capsules, Soybean Lecithin Capsules, Gingko Biloba Capsules,...

Ukeneye iyi miti, wagana aho Horaho Life ikorera mu nyubako yo kwa Rubangura muri etage ya 3, mu nyubako ya 302 cyangwa ukabahamagara kuri 0789433795/0726355630.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...