konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Menya uko watahura ukanarwanya indwara y’impyiko yica vuba itunguranye

Menya uko watahura ukanarwanya indwara y’impyiko yica vuba itunguranye
30-08-2017 saa 09:19' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8490 | Ibitekerezo

Muri iki gihe, uburwayi bw’impyiko buri guhitana benshi kandi bagapfa mu buryo butunguranye kuko ubu burwayi bwangiza ukubiri bucece, ibyo mu ndimi z’amahanga bita ko ari "Silent killers". Akenshi izi ndwara ntizihita zigaragaza ibimenyetso ku ikubitiro, kugeza ubwo bigeze aho bikomeye.

Ni byiza kugana muganga niba ugaragaza bimwe mu bimenyetso tugiye kugarukaho muri iyi nkuru. Nk’uko tubikesha urubuga kidney.org, dore bimwe muri ibyo bimenyetso bishobora kukwereka ko impyiko zawe zifite ikibazo:

1. Guhorana umunaniro ukumva nta mbaraga ufite

Impyiko zikora akazi gakomeye ko kuyungurura amaraso zigakuramo imyanda, iyo rero zagize ibibazo ntizishobore gukora neza, imyanda iba myinshi mu maraso, ibi bigatera kunanirwa no kugira intege nkeya. Nanone kandi kurwara kw’impyiko bitera kubura amaraso mu mubiri, bityo bigatuma umuntu acika intege cyane.

2. Kudasinzira neza

Iyo impyiko zitayunguruye amaraso neza, imyanda aho kugira ngo isohoke mu maraso ahubwo igumamo, ibyo rero bigatuma umuntu ashobora kubura ibitotsi bigatuma adasinzira neza. Iki rero nacyo ni ikimenyetso gishobora kugaragaza ko impyiko zawe zitari gukora neza.

3. Gushaka kujya kwihagarika inshuro nyinshi

Niba ushaka kujya kwihagarika inshuro nyinshi cyane cyane ninjoro, iki gishobora kuba ikimenyetso cy’impyiko zidakora neza. Iyo utuyunguruzo two mu mpyiko twangiritse, bishobora gutera kujya kwihagarika kenshi. Rimwe na rimwe ibi bishobora kuba ikimenyetso cyo kubyimba kwa prostate ku bagabo.

4. Kwihagarika amaraso

Ubusanzwe impyiko nzima iyo ziyungurura amaraso zikuramo imyanda, zirinda utunyangingo tw’amaraso (Blood cells) ariko iyo utuyunguruzo tw’impyiko twangiritse, twa tunyangingo tw’amaraso dusohokana n’inkari ugasanga urihagarika inkari zivanze n’amaraso. Iki rero gishobora kuba ikimenyetso cy’uko impyiko zawe zangiritse, ibi kandi bishobora gusobanura ko ufite utubuye mu mpyiko cyangwa se ikibyimba mu mpyiko.

5. Kubyimba ibirenge n’amaguru

Kudakora neza kw’impyiko bituma imyunyungugu ya Sodiyumu (Sodium) iba nyinshi mu mubiri, ibi bigatera kwireka kw’amazi menshi mu birenge ndetse n’amaguru. Gusa kubyimba amaguru n’ibirenge bishobora no kuba ikimenyetso cy’umwijima udakora.

6. Kubura ubushake bwo kurya no guta ibiro

Ku bantu bafite ikibazo cy’impyiko, umubiri utangira gukora nabi kubera imyanda iba yabaye myinshi mu mubiri bigatuma ubushake bwo kurya bugenda bugabanuka, ibyo rero bigatera kunanuka mu buryo budasanzwe.

7. Kugira ibinya byinshi mu mubiri

Iyo impyiko zifite ikibazo, imyunyungugu ya Kalisiyumu na Phosphore iragabanuka, ibi rero bigatera kumva ibinya mu mikaya yo mu mubiri. Gusa kugira ibinya ntibivuze ko buri igihe aba ari uburwayi bw’impyiko, niyo mpamvu ari byiza kujya kwa muganga kugira ngo bapime barebe ikibitera.

8. Kubabara mu gice cy’umugongo wo hasi

Ububabare bwo mu mugongo wo hasi si ko buri gihe busobanuye uburwayi bw’impyiko, gusa iyo impyiko ziri kwangirika umuntu ashobora kubabara umugongo wo hasi. Iki nacyo cyaba ikimenyetso ugomba kwitondera.

Ese wari uzi ko hari imiti myimerere yagufasha ku burwayi bw’impyiko?

Impyiko zikora akazi gakomeye mu mubiri wacu cyane cyane kuyungurura amaraso, ni ngombwa rero kuzisigasira zigakora neza. Gusa hari igihe ushobora kuba uzirwaye cyangwa baragusuzumye bakakubwira ko zidakora neza. Ubu rero habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera, ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration), ikaba ifasha impyiko kuyungurura neza amaraso, irazisana iyo zangiritse ndetse ikica udukoko twazangiza.

Muri iyo miti twavugamo nka Kidney tonifying capsule, Cordyceps plusCapsules, Soybean Lecithin capsules, Kudding plus tea n’indi itandukanye. Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse ukeneye iyi miti wahamagara kuri 0788698813/0728698813 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 301.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...